Mwihangane !!

Umushinga IGITEGO INYANGE ugamije gutera inkunga akarere k’i GAHANDA i Nyanza mvukamo, mu mibereho yaho ya buli munsi, bateza imbere uburezi, n’ibikorwa bigamije kwita ku buzima.
Ubuzima buri mu bigomba kwitabwaho mu kurwanya ubukene.
Ubuzima bwiza n’ingenzi ku bantu kugira ngo bubake imiryango barimo, bakore akazi kabo neza.
Muri iki gihe Abanyarwanda benshi ntibafite ubushobozi buhagije bwo kwivuza kubera inzitizi zo kubona amafaranga, inzitizi z’urugendo bakora bajya ku kigo nderabuzima, inzitizi z’ubujiji… Ibyo byose bituma benshi bivuza magendo.
IGITEGO INYANGE iharanira kugoboka ako karere mu kurwanya ubujiji no kutamenya gusoma no kwandika binyujijwe mu burezi n’amahugurwa.
Gutera inkunga abantu bashoboye gukora imishinga ifite ishingiro, igamije kuzamura abaturage baho.
Ibyo bizatera ubwuzu, bizatuma imishinga iba hafi y’umuturage wese, kuko igamije mbere na mbere kumukura mubukene. Iyo mishinga n’igerwaho i GAHANDA, tuzabikwiza no mu zindi ntara. Nukuvuga ko umugambi wacu ntabwo ari uwo kubakorera ibikorwa ahubwo n’uwo kureba uburyo imishinga yashyirwa mubikorwa bidatwaye amafaranga, ahubwo bizana akazi kandi bigabanya ubukene.
Nkuko baca umugani iwacu "Imana ifasha uwifashije!" kandi "Kora ndebe iruta vuga numve". Hakenewe imbaraga nyinshi. Murabizi ko "Inkingi imwe itagira inzu!"
Turabashimira mwese imfashanyo n’inkunga zanyu.

Turacyashaka uburyo kubagezaho ino site mu KINYARWANDA